U Burundi bwahamagaje intumwa zabwo inama ya AU itarangiye

images (6)

Igihe

ntumwa za Leta y’u Burundi mu nama y’Umuryango w’Ibihugu bya Afurika, AU iteraniye i Kigali zatumweho igitaraganya itarangiye mu ntangiriro z’iki cyumweru.

Izi ntumwa zirimo Ambasaderi w’iki gihugu muri AU n’izindi ebyiri zari zoherejwe na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga.

Mu gihe biteganyijwe ko ku wa 17 Nyakanga hazaterana inama y’abakuru b’ibihugu n’abigeze kuba bo muri uyu muryango ndetse bamwe bakaba batangiye kugera mu Rwanda, Perezida Nkurunziza ni umwe mu bashobora kutazitabira.

Nta mpamvu iramenyekana icyakora u Rwanda rwakiriye iyi nama n’u Burundi ntibirebana neza kuva muri Mata 2015, ubwo Perezida Nkurunziza yatangiraga kwamaganwa n’abaturage be bamushinja kwiyamamariza manda ya gatatu idateganywa n’Itegeko Nshinga.

Uretse ku mubano n’u Rwanda, isura y’u Burundi muri AU ubwayo yambaye icyasha gikomeye nyuma y’urupfu rwa Hafsa Mossi, umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’Umuryango w’Ibihugu by’Afurika y’Uburasirazuba (EALA) warasiwe hafi y’urugo rwe mu mujyi wa Bujumbura mu gitondo cyo kuwa wa Gatatu.

Mossi ntazibagirana mu Rwanda ku marira yasutse, ubwo muri Kamena 2015 yasuraga inkambi y’Abarundi bagenzi be, i Mahama mu Karere ka Kirehe, agashavuzwa n’uburyo babayeho.

Umuyobozi wa Komisiyo ya AU, Dr Nkosazana Dlamini Zuma, yamaganye “icyo gikorwa giteye agahinda, gishobora kurushaho guteza umutekano muke mu gihugu. Yasabye Abarundi kongera kwimakaza ituze, bakirinda ikintu cyose cyashyira mu kaga igihugu.’’

Amakuru agaragaza ko abakunze kwicwa ari abatishimiwe n’ubutegetsi buriho mu Burundi, mu minsi ishize hakaba hari hibasiwe cyane abahoze mu ngabo z’u Burundi n’abaturage bagaragaye mu myigaragambyo yabaye umwaka ushize.

Kuri uyu wa Gatandatu hateganyijwe gutangira inama zo ku rwego rwo hejuru, zizajya zitabirwa n’abakuru b’ibihugu, abigeze kuba ba Perezida n’abandi bayobozi bakomeye barimo ab’imiryango y’ubukungu bw’uturere twa Afurika.

Abakuru b’ibihugu batangiye kugera mu Rwanda ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane, babimburirwa na Robert Mugabe wa Zimbabwe. Abagera kuri 35 nibo bemeje ko bazitabira inama ya AU i Kigali.

Référence: http://www.igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-burundi-bwahamagaje-intumwa-zabwo-inama-ya-au-itarangiye